Annette Murava yashyize hanze ifoto igaragaza ko yasohokanye umugabo we Bishop Gafaranga nyuma y’iminsi mike uyu mugabo we avuye muri gereza.
Uyu mugore yabigaragaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, buherekejwe n’ifoto bari mu bwato we na Gafaranga. Yanditse ati “Imana iri muri iyi nkuru! Urakaza neza rukundo rwanjye Bishop Gafaranga!”
Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.
Bishop Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bishop Gafaranga guhamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.
Bwari bwasobanuye ko ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, icyo guhoza ku nkeke agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri bityo kuko habayeho impurirane mbonezabyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.
Bishop Gafaranga yaburanye ahakana icyaha ariko agasaba imbabazi z’amakosa yaba yarabayeho mu rugo rwe yatumye umugore we Murava Annette amurega.
Yagaragarije urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira kandi ko hari n’inyandiko zashyizweho umukono n’uregwa ko yamaze kubabarira umugabo we, agasaba gufungurwa kuko biyemeje gukemura ibibazo bari bafitanye.
Ubwo yaburanaga mu mizi, yabwiye Urukiko ko yarekurwa agasanga umugore we kuko afite ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango we.
Iki gihano yahawe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko Urukiko rwabitegetse. Ibi bivuze ko mu gihe yakora icyaha muri iki gihe cy’umwaka yasubikiwe igihano yahanwa haherewe kuri uyu mwaka umwe yakatiwe mu rukiko.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025. Bisobanuye ko yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe.

Annette Murava yasohokanye Gafaranga nyuma yo gufungurwa

Annette Murava yari yafungishije umugabo we amurega kumuhoza ku nkeke.





