Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa yatangaje ko zishobora kuba mu ntambara n’u Burusiya mu 2028 asaba ko zikwiye guhora ziyiteguye.
U Burusiya bwasubije kenshi ibirego bivuga ko bwitegura kugaba ibitero ku bihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, buvuga ko ibyo birego bigamije gukura umutima abaturage no guhamagarira kwiyongera kw’ingengo y’imari y’ingabo.
U Burusiya bwavuze ko bwirwanaho mu ntambara ya Ukraine, bwongera guhamagarira NATO kuba intandaro y’intambara.
Mandon, wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’Ubufaransa mu ntangiriro za Nzeri 2025, yabwiye Abadepite muri Komitisiyo y’Umutekano ya y’Inteko Ishinga Amategeko ko u Burusiya ari igihugu gishobora kuba cyakwifuza gukomeza intambara ku mugabane w’u Burayi.
Ati “Intego ya mbere nagize ku ngabo ni ukugira ngo zibe ziteguye mu myaka itatu cyangwa ine, kugira ngo turusheho gukora isuzuma ry’ibibazo [u Burusiya] bwateza,”
Mandon yavuze ko u Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu Burayi bwo mu Burengerazuba bigomba kongera ishoramari mu gisirikare kubera ko u Burusiya bufite imyumvire yo guteza ibibazo mu bihugu biwugize.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibihugu byaba byiteguye kwirwanaho u Burusiya budashobora kubibibaza.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Catherine Vautrin, yavuze mbere y’uko, hashingirwa ku ngengo y’imari y’ingabo, ishoramari ry’ingabo mu gihugu rizazamuka rikagera kuri miliyari 57.1 z’amayero ($66.3 miliyari) umwaka utaha, rizamuka ku 13% ugereranije n’umwaka wa 2025, rikagera kuri 2.2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ntangiriro z’Ukwakira yavuze ko abashyira imbere ibitekerezo bitari byo ku bijyanye n’imyitwarire y’ubushotoranyi bashinja igihugu cye baba badafite ubushobozi cyangwa ngo bavugishe ukuri.

Ingabo z’u Bufaransa zasabwe kwitegura intambara n’u Burusiya


