Bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga bakomeje gutabariza umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wo Mu Karere ka Gicumbi ujya kwiga ahetse murumuna we M’umugongo.
Ibi byatangiye k’umenyekana m’ugitondo cyo kuruyu wa Gatatu kuri x yahoze ari Twitter ubwo uwiyita @samu kabera yamutabarizaga m’ubutumwa yatangarije abamukurikirana kuri x.
Aho yagize ati”@GicumbiDistrict akwiye ubufasha,muri Rukomo,Munyinya hari umwana w’imyaka 15 ujya ku ishuri ahetse murumuna we,mama wabo yarapfuye asiga umwana,papa wabo akora akazi ko gutwara abantu ku igare.





