Mu Karere ka kicukiro Umusore uri m’ukigero cy’imyaka 23 Y’amavuko,yafatanywe ibirahure byo mu kabari yanyweragamo abitahanye agiye kurira Motor.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuruyu wa Kabiri ahagana ku isaha yi saa tatu z’umugoroba, nibwo umusore uri mukigero cyimyaka 23 y’amavuko yanywereye mu kabari kari muri Santere ya gahanga ariko asohokana ibirahure bigera muri bitanu bamufata ari k’ubyurirana moto agiye kubitahana.
Umwe mu bakozi bako kabari bakiraga uwo mu kiriya, batunguwe no kubona ibirahure byari bimuteretse imbere bidahari barebye neza basanga nawe ntawuhari niko gufata iyambere bamwirukaho basanga ari kurira moto abifite mu mifuka y’pantaro yari yambaye.
agifatwa yashatse k’ubarwanya biba ibyubusa kuko abo bakobwa bari baje ari batatu niko kugira isoni baramureka aragenda.



