Website nyinshi zo ku Isi zirimo n’imbuga nkoranyambaga nka Snapchat, Reddit na Roblox, zari zavuye ku murongo, zasubiyeho mu ijoro ryo ku wa Mbere nyuma y’aho ikibazo cyari cyibasiye ububiko bwa Amazon gikemutse.
Nibura application 1000 hamwe n’izindi website nyinshi zirimo n’iz’amabanki akomeye ku Isi, zari zagizweho ingaruka n’iki kibazo cyari cyatewe n’ububiko bwazo buri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kibazo cyabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere muri Amerika bivugwa ko cyagize ingaruka mbuga za internet zirenga miliyoni 6,5 ziri hirya no hino ku Isi.
Amazon yatangaje ko yakemuye iki kibazo, gusa ko hari hamwe na hamwe kigikomeje.
Amazon ntiratangaza neza icyateje iki kibazo. Bivugwa ko inkomoko yacyo yaturutse mu bubiko bw’amazina y’imbuga za internet, Domain Name System, bwagize ikibazo.
Ubu buryo ni bwo butuma dukoresha internet uko tuyizi, kandi igihe habaye impinduka cyangwa ibibazo muri DNS, abashakisha imbuga bashobora kutabasha kubona ibyo bari bashakisha.

Snapchat iri mu mbuga nkoranyambaga zari zavuye ku murongo


