Turashaka gutwara Shampiyona tudatsinzwe – Byiringiro Lague

Turashaka gutwara Shampiyona tudatsinzwe – Byiringiro Lague

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona badatsinzwe.

Ni nyuma yo gutsinda Amagaju bigoranye 1-0 cya Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

Byiringiro Lague mu magambo make akaba yabwiye akanyenyeri ko intego ari ugutwara shampiyona kandi badatsinzwe.

Ati “Shampiyona turayishaka, turifuza kuyitwara kandi tudatsinzwe.”

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira, Police FC yazanye umutoza Ben Moussa watwaye igikombe muri APR FC, yavuze ko intego bafite ari ukwegukana shampiyona.

Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona, Police FC ni iya mbere n’amanota 12, nta mukino iratsindwa cyangwa ngo inganye, yose yarayitsinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *