Abahinde bakoze imihango igaragaza Trump nk’umudayimoni

Abahinde bakoze imihango igaragaza Trump nk’umudayimoni

Mu mujyi wa Murshidabad, mu Ntara ya West Bengal mu Buhinde habereye iserukiramuco rya ‘Durga Puja’, aho hagaragayemo ishusho y’Ikigirwamana Durga kiri kurwana n’umudayimoni ufite isura isa neza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Mu busanzwe ibi birori biba bigamije kugaragaza uburyo Ikigirwamana Durga gitsinda umudayimoni Mahishasura, bigafatwa nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’ukuri n’ineza ku bibi. Ariko muri uyu mwaka, abateguye iki gikorwa bahisemo gutanga ubutumwa bwa politiki bukomeye, bagaragaza Trump nk’umudayimoni utsindwa na Durga.

Sanjay Basak, umwe mu bateguye iki gikorwa, yabwiye itangazamakuru ko bashatse kwerekana uburyo Trump yashyizeho politiki n’ibihano by’imisoro bigamije “guhima no gushyira hasi” ubukungu bw’u Buhinde.

Yavuze ko ari uburyo bwo kugaragaza agahinda n’uburakari bw’abaturage ku ngamba za Trump ziri kubangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje avuga ko bashatse gukoresha ubugeni mu gutanga ubutumwa bw’uko Trump yagaragaye nk’ikibi kigomba gutsindwa n’imbaraga nziza za Durga.

Iyi shusho yatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi baza kuyireba, bamwe bayifata nk’ubutumwa bw’ubutwari bw’abaturage ba Bengal bamenyerewe mu gutanga ibitekerezo binyuze mu buhanzi.

Umubano wa Trump na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wajemo agatotsi nyuma y’aho Amerika ishyizeho imisoro ihanitse, ibintu byafashwe nk’igikorwa cyo kubangamira Abahinde.

Abahinde bakoze imihango igaragaza Trump muri iyi shusho y’umudayimoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *