Musanze: Umugore arashinjwa kwica umugabo we amukubise ishoka

Musanze: Umugore arashinjwa kwica umugabo we amukubise ishoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umugore w’imyaka 30 y’amavuko wishe umugabo we amutemesheje ishoka mu mutwe nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri

Icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Runoga, Umurenge wa Gitovu, mu Karere ka Burera mu ijoro ryo ku italiki ya 12 Nzeri 2025 ahagana saa tatu n’igice z’umugoroba.

Nk’uko bisonanurwa n’abaturanyi ndetse n’abana ba nyakwigendera, uyu mugabo yavuye mu rugo ku mugoroba agiye gushaka ikiraka arakora mu gitondo, ageze kuri centre ya Gitovu asanga umugore we asangira ikigage n’abandi mu kabari. Kubera ko umugore yari yamaze gusinda, yatahanye n’umugabo bashyamirana.

Iyi nkuru ivuga ko bageze mu rugo, umugore yafashe ishoka ashaka gukuraho urugi rw’inzu. Mu gihe umugabo yamwingigaga amubuza gusenya urugi, umugore yahise amuhindukirana amukubita ya shoka mu mutwe agwa hasi.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange aho iteganya igifungo cya burundu. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *