Reba ingaruka mbi zo kwitera makeup cyane

Reba ingaruka mbi zo kwitera makeup cyane

Makeup ni kimwe mu bintu bikoreshwa cyane n’abagore n’abakobwa ku isi yose, aho ifasha benshi kongera ikizere no kugaragara neza mu ruhame. Ariko kandi, abahanga mu buzima bavuga ko gukoresha makeup kenshi, nabi, cyangwa gukoresha iyitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu n’ubuzima muri rusange.

Bamwe mu baganga b’uruhu bavuga ko ibikoresho bya makeup biba bifite imiti myinshi ishobora kugira ingaruka ku muntu bitewe n’uko uruhu rwe rumeze.

Zimwe mu ngaruka zigaragazwa n’abahanga harimo:

1. Kufunga utwenge two mu ruhu; makeup zifite amavuta menshi kandi zidakuweho neza zishobora gutuma umuntu ahura n’ibibazo by’ibiheri n’utundi turemangingo.

2. Allergies; ibirinda ko makeup zisaza vuba bishobora gutera uruhu kwivumbura, ukazana uduheri tumeze nk’amahumane, ugatangira kubyimba cyangwa kumva uburyaryate.

3. Uruhu gusaza imburagihe; bamwe mu baganga bavuga ko imiti ikora kuri makeup ishobora gukamura uruhu, bigatuma umuntu agaragaza iminkanyari akiri muto.

4. Uruhu guhindura ibara; gukoresha makeup kenshi bishobora gutuma uruhu rutakaza uburinganire bwarwo, hagaragara ibibara bitandukanye.

5. Iminwa kwirabura; lipstick zitujuje ubuziranenge cyangwa zikoreshwa kenshi cyane, zishobora gutuma iminwa y’umuntu yijima.

6. Ibibazo by’amaso; mascara n’utundi dukoresho tw’amaso iyo dutinzeho cyane cyangwa tutabungabunzwe neza bishobora kuba indiri y’udukoko, bikaba byatera indwara z’amaso.

Abahanga bavuga ko nubwo makeup ari nziza mu kongera ubwiza no kwiyizera, ari ngombwa kuyikoresha neza kandi ukanitwararika ku isuku yayo. Bongeraho ko ari byiza gusiga makeup ukayikuraho neza buri joro, ugahitamo ibikoresho bijyanye n’uruhu rwawe kandi byujuje ubuziranenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *