Ruhango:Umugabo n’umugore we basabiwe gufungwa imyaka 10 -bazira gukoresha ibiyobyabwenge

Ruhango:Umugabo n’umugore we basabiwe gufungwa imyaka 10 -bazira gukoresha ibiyobyabwenge

Ruhango: Nyandwi Jean Damascène n’umugore we Mukanyemera Donathile basabiwe gufungwa imyaka 10, mu iburanisha ryabereye mu ruhame, aho bashinjwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga.

Iburanisha mu mizi ryabereye mu ruhame mu Murenge wa Bweramana, Akagari n’Umudugudu wa Rwinyana aba bombi basanzwe batuyemo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwabajije abashinjwa iki cyaha niba baburana badafite Abunganizi bavuga ko biburanira.

Urukiko rwongeye kubabaza niba icyaha bashinjwa bacyemera, basubiza ko bacyemera kandi bakaba basaba imbabazi.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, buvuga ko icyaha aba bombi bashinjwa kijyanye no gukora ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga, kandi ko bamaze igihe bakora bakanacuruza kanyanga.

Ubushinjacyaha bwagize buti: ”Bafashwe bamaze guhisha kanyanga igera ku macupa 15, inguguru n’ibindi bikoresho bifashisha mu guteka kanyanga.”

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ubwo Mukanyemera yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye ko ari we ucanira kanyanga akanayenyegeza kugeza ihiye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mukanyemera yemeye ko asanzwe azi ko ibyo akora ari icyaha.

Buvuga kandi ko hari n’abatangabuhamya bahuriza ku mvugo imwe yemeza ko basanze uyu mugore ari we uteka kanyanga.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Nyandwi Jean Damascène umugabo we, basanze adahari kuko yari yagiye gushaka ibikoresho batekesha kanyanga, ndetse ko mu byumba bitatu by’inzu yabo, icyumba kimwe bakigeneye gutekeramo kanyanga kuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamenye amakuru ko uyu muryango ukora kanyanga, bubaganiriza inshuro nyinshi ariko bakaba batarigeze bacika kuri iyo ngeso.

Nyandwi yasobanuye ko amafaranga bavana mu gukora kanyanga bayatanga mu bimina no mu zindi gahunda zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwasabye ko buri wese ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 y’u Rwanda, ibyafitiriwe bikangizwa.

Urukiko rwongeye guha ijambo abaregwa, batakamba bavuga ko bagabanyirizwa ibihano ndetse bakanasubikirwa.

Gusa Mukanyemera Donathile yasabaga imbabazi, Nyandwi umugabo we akavuga ko umugore we yaguye muri iki cyaha atakizi ko bamurekura kugira ngo ajye kwita ku bana basigaye mu nzu bonyine.

Urukiko rwemeje ko isomwa ry’urubanza rizaba taliki ya 16/09/2025 saa munani.

Umugabo n’umugore we baratakamba ngo bazahabwe igihano gisubitse
Abayobozi n’abaturage bakurikiranye iburanisha
Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *