K’umyaka 20 Umuhungu wa Bobi Wine yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga

K’umyaka 20 Umuhungu wa Bobi Wine yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga

Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi uherutse kuzuza imyaka 20 y’amavuko, yambitse impeta umukunzi we, Helen Jacquez bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yaba uyu musore ndetse n’iyi nkumi ikomoka muri Mexique, basangije ababakurikira amafoto agaragaza ko bemeranyije kurushinga.

Aba bombi bamaze igihe bagaragaza ko bari mu rukundo ndetse mu minsi ishize bagaragaye bari kwishimira isabukuru y’amavuko ya Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi uherutse kuzuza imyaka 20 y’amavuko.

Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi ni imfura ya Bobi Wine. Mu 2018 nibwo yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye kwiga ndetse no gukomereza umukino wo kwiruka n’amaguru yari amaze iminsi atangiye.

Ubwo yimukiraga muri Amerika, Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi yakiriwe mu ikipe ya ‘Texas A&M University Corpus Christi Track’.

Bobi Wine ubyara uyu musore ni umuhanzi w’umunya-politike ukomeye muri Uganda. Ni umwe mu batavuga rumwe na Perezida Museveni uyobora iki gihugu.

Umuhungu wa Bobi Wine ari mu myiteguro yo kurushinga n’inkumi ikomoka muri Mexique

Uyu musore wa Bobi Wine amaze imyaka itari mike mu rukundo n’iyi nkumi ikomoka muri Mexique

Uyu musore n’umukunzi we bari bamaze iminsi mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20

Uyu muhungu wa Bobi Wine asanzwe akina umukino wo kwiruka n’amaguru

Bobi Wine hamwe n’imfura ye

Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi ni imfura mu bana bane ba Bobi Wine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *