Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica mukase

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica mukase

Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko ifatanyije na RIB yataye muri yombi umugabo akekwaho kwica mukase amukubise.

Akanyenyeri twamenye amakuru ko mu mudugudu wa Cyamugani, mu kagari ka Rukingiro mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza umugabo witwa Jean Bosco alias Pusi w’imyaka 30 yatawe muri yombi akekwaho kwica mukase (umugore wa se) witwa Mukantwari Thacienne w’imyaka 63 aho bikekwa ko yamukubise ifuni mu mutwe agahita apfa.

Impamvu ikekwa yamuteye kwica mukase ni uko ukekwa yagiranye amakimbirane n’umugore we maze akahukana akavuga ko abiterwa na mukase, agahigira kumwica.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ducyesha iyi nkuru ko Polisi ikibimenya ifatanyije na RIB bagiye ahabereye icyaha bajya kureba uko byagenze, basanga nyakwigendera yapfuye maze umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Nyanza.

Ukekwa afungiye kuri  sitasiyo ya Polisi ya Busoro, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Polisi irasaba abaturage n’izindi nzego gutangira amakuru ku gihe bakumira icyaha kitaraba, kandi ikabwira abijandika mu byaha by’umwihariko ababuza abandi ubuzima ko Polisi itazabihanganira, kandi ntibadahinduka amategeko ahari bityo bazajya bafatwa bagahanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *