Ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko uru rwego rufunze abasirikare babiri n’abasivile 20 bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.
Hashize iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko hari abanyamakuru ba siporo batawe muri yombi, gusa ibyaha bakekwaho byari bitaramenyekana.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Kanama, 2025 igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyavuze ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ba ofisiye babiri ba RDF, hamwe n’abasivile 20; bakurikiranyweho ibyaha bikekwa ko bakoranye n’abo ba ofisiye.
RDF yagize iti “Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho bikurikira: Ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’Ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.”
Itangazo rivuga ko ibyaha bariya bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RDF ivuga ko nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.
Mu bavuzwe cyane mu batawe muri Umunyamakuru wa Siporo, Rugaju Reagan na Mugisha Frank bita ‘Jangwani’ uyu akaba ari umuvugizi w’abafana ba APR FC.
Harimo kandi Kalisa Georgine, wahoze ashinzwe umutungo muri APR FC.
Bivigwa ko amafaranga yakoreshwejwe mu buryo butari bwo ari ayaguzwe amatike y’indege mu mukino wa CAF Champions League 2024-24 wahurije APR FC na Pyramids mu Misiri, tariki 21 Nzeri, 2024 aho icyo gihe APR FC yatsinzwe 3-1.
Rugaju ari mu banyamakuru bari baherekeje APR FC kuri uyu mukino. Amakuru ataremezwa n’uruhande na rumwe mu zo bireba, avuga ko amafaranga yakoreshejwe ashobora kuba arenga gato miliyoni 100 Frw.

