Umuhanzi Ozzy Osbourne yitabye Imana

Umuhanzi Ozzy Osbourne yitabye Imana

John Michael “Ozzy” Osbourne, umuhanzi w’Umwongereza wamenyekanye cyane mu njyana ya heavy metal, yitabye Imana ku wa 22 Nyakanga 2025, afite imyaka 76, nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Itangazo ry’umuryango we ryashyizwe hanze ryagiraga riti “mu gahinda kenshi amagambo adashobora gusobanura, tubabajwe no gutangaza ko Ozzy Osbourne wacu twakundaga cyane yitabye Imana. Yari ari kumwe n’umuryango we, azengurutswe n’urukundo. Turasaba buri wese kubaha ubuzima bwite bw’umuryango muri ibi bihe bikomeye.”

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere na The Sun, nyuma y’icyumweru Ozzy akoze igitaramo cye cya nyuma i Birmingham, aho yari yahuye n’abandi baririmbyi bo mu itsinda rya Black Sabbath yamenyekaniyemo. Bari mu gikorwa cyo gusezera ku muziki.

Ozzy Osbourne yamenyekanye kuva mu 1968 mu itsinda rya Black Sabbath, ryaje rikaba inkingi ya mwamba mu muziki wa metal. Mu 1979 yaje kwirukanwa mu itsinda kubera ibibazo by’ubusinzi n’ibiyobyabwenge, ariko nyuma atangira gukora ku giti cye, agira ibigwi bikomeye mu ndirimbo nka Crazy Train, Mama, I’m Coming Home na No More Tears.

Mu 2020, Ozzy yemeye ko amaze imyaka irenga 15 afite indwara y’ubwonko itera intege nke ku ngingo z’umubiri izwi nka ‘Parkinson’, byiyongera ku bikomere byo ku ijosi yagize mu 2003.

Mu 2022 yagize imvune ikomeye, ariko nyuma yagaragaye mu gitaramo cya NFL. Gusa mu 2023 yatangaje ko atazongera gukora ingendo z’ibitaramo kubera ubuzima bwe bwarushagaho kumugora.

Ati “Sinigeze na rimwe ntekereza ko iminsi yanjye yo gukora ibitaramo izarangira gutya.”

Ozzy yari yarashakanye na Sharon Osbourne mu 1982, ndetse bari bafitanye abana batatu, barimo Jack, Kelly na Aimee. Yari afite n’abandi bana batatu barimo Jessica na Louis yabyaranye na Thelma Riley ndetse n’umuhungu witwa Elliot yareraga.

Reba indirimbo zimwe z’uyu muhanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *