Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Duke yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko isuzuma ryoroshye ry’ubwonko rishobora kwerekana igihe umuntu azapfira, bitewe n’uburyo umubiri we wihuta mu gusaza.
Ni ubushakashatsi bwiswe ‘Dunedin Study’ bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya MRI mu gupima ubwonko bw’abantu bagera kuri 860 bafite imyaka 45, aho basanzwemo ibimenyetso bigaragaza ko bafite ibyago bingana na 18% byo kurwara indwara zidakira mu myaka iri imbere.
Bwagaragaje kandi ko abantu bafite ubwonko bugaragaza gusaza vuba bafite ibyago byo gupfa vuba biri hejuru ya 40% ugereranyije n’abagenda gake mu rugendo rwo gusaza.
Abashakashatsi bagaragaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga rya MRI scan, bishobora gutanga amakuru afatika ku miterere yo gusaza k’umubiri w’umuntu, bikaba byafasha umuganga kumenya niba hari ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo na Alzheimer.
Umuhanga mu ndwara zo mu mutwe no mu bwonko muri Kaminuza ya Duke, Ahmad Hariri, yagize ati “Ikirenze ubu bushakashatsi ni uko twashoboye gupima uburyo abantu basaza vuba hifashishijwe amakuru yakusanyijwe mu gihe cy’ubukure, bidufasha gutahura ibyago byo kurwara dementia ku bantu bageze mu zabukuru.”
Itsinda rya Duke kandi ryasuzumye amashusho y’ubwonko y’abantu 624 bari hagati y’imyaka 52 na 89, bitabiriye ubushakashatsi bwakorewe mu Majyaruguru ya Amerika bwari bugamije gusesengura ibyago byo kurwara indwara y’ubwonko ya Alzheimer.
Basanze abantu basaza vuba kurusha abandi, bafite ibyago byinshi byo kurwara uruhurirane rw’indwara z’ubwonko (dementia) mu myaka yabo y’ubusaza ku kigero cya 60%.
Byagaragaye kandi ko abasaza vuba batangiye kugira ibibazo byo kwibagirwa no gutekereza nabi hakiri kare, ugereranyije n’abagaragaje gusaza buhoro, kuko bo bari bafite ubwonko bugaragara nk’ubw’abantu bakiri bato kandi buzima aho umuntu ufite imyaka 45 yabaga afite ubwonko nk’ubwo uw’imyaka 30.

Abashakashatsi bagaragaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga rya MRI scan, bishobora gutanga amakuru afatika ku miterere yo gusaza k’umubiri w’umuntu n’igihe azapfira


