Perezida Kagame yahinduye Minisitiri w’Intebe

Perezida Kagame yahinduye Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva.

Dr Nsengiyumva yasimbuye kuri uyu mwanya Dr Édouard Ngirente wari umaze imyaka umunani kuri uyu mwanya yashyizweho ku wa 30 Kanama 2017.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025.

Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Yagize uruhare mu igenamigambi ry’igihugu, imicungire y’imari ya Leta, n’ubujyanama mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu by’ubukungu cyangwa igenamigambi kandi yabaye n’umwarimu muri Kaminuza.

Azwiho kugira ubunararibonye mu nzego za Leta n’izigenga, kandi yakoreye no mu mishinga mpuzamahanga yita ku bukungu n’iterambere.

Yanditswe na Kwizera Enock

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *