Ethiopia yanyomoje Trump 

Ethiopia yanyomoje Trump 

Umwe mu bayobozi ba Ethiopia yanyomoje Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutangaza ko igihugu cye cyateye inkunga umushinga wo kubaka urugomero kiriya gihugu cyubatse ku ruzi rwa Nili.

Mu cyumweru gishize Trump yatangaje ko ruriya rugomero “ahanini rwubatswe n’amafaranga ya Amerika.”

Urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (Gerd), ni rwo rwa mbere runini kurusha izindi muri Afurika.

Mu myaka 14 rumaze rwubakwa, abategetsi ba Ethiopia bakunze kuvuga ko Guverinoma y’iki gihugu ari yo yateye inkunga imirimo yo kurwubaka ifatanyije n’abaturage ba kiriya gihugu.

Nyuma y’amagambo ya Trump, Umuyobozi wungirije mu biro bishinzwe guhuza ibikorwa bya Gerd, Fikrte Tamir, yavuze ko amagambo ya Trump ari “ibinyoma bisenya.”

Yavuze ko ruriya rugomero rwubatswe nta nkunga n’imwe y’amahanga.

– Advertisement –

Yunzemo ati: “Ku bijyanye n’ibyo Trump yatangaje, guverinoma igomba gusubiza mu buryo bwa kure kandi bwitondewe bukurikije inzira za diplomasi.”

Si ubwa mbere Trump atangazwa ko urugomero rwa Gerd rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi muri 2022 mbere yo kuzura burundu muri uku kwezi rwubatswe n’amafaranga ya Amerika.

Mu kwezi gushize Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko ruriya rugomero “rwatewe inkunga y’amafaranga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”, anavuga ko rwagabanyije amazi atemba mu ruzi rwa Nili.

Urugomero rwa Gerd ku ikubitiro byari biteganyijwe ko ruzubakwa mu gihe cy’imyaka itandatu, rugatwara $ miliyari 4.

Icyakora nyuma yo kuzura abanya-Ethiopia bakomeje gutanga imisanzu yo kurwubaka, dore ko kugeza muri uyu mwaka hari hamaze gukusanywa abarirwa muri $ miliyari 12.

Nyuma yo kuzura kwa ruriya rugomero, akanyamuneza ni kose ku banya-Ethiopia barwitezeho kubaha umuriro w’amashanyarazi, dore ko abarenga 60% muri bo ntawo bagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *