Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo y’umukino wa Cricket, yatsinze Malawi mu irushanwa ‘Tri-Nations Series 2025’, uba umukino wa Kabiri u Rwanda rutsinze muri iri rushanwa riri guhuza Ibihugu bitatu.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, imikino y’irushanwa mpuzamahanga ‘Tri-Nations Series 2025’, yakomezaga aho iri kubera ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket cya Gahanga.
U Rwanda rwabonye intsinzi ya Kabiri ariko runandagazwa n’ikipe y’Igihugu ya Bahrain. Ikipe y’igihugu ya Malawi ni yo yatsinze Toss [gutombora guhitamo icyo wifuza gutangira ukora] yaba gutangira ukubita udupira ‘Batting’ cyangwa gutangira ujugunya udupira ‘Bowling.’
Malawi yahisemo gutangira ikubita udupira ‘Batting’, maze igice cya mbere kirangira ishyizeho amanota 134 muri Overs 20, mu gihe u Rwanda rwasohoye abakinnyi batanu ba Malawi.
Igice cya Kabiri, u Rwanda rwasabwaga gushyiraho amanota 135 kugira ngo rubashe kubona intsinzi y’umukino, cyane ko wari uw’ingenzi ku ruhande rwa rwo. N’ubundi amahirwe yaje kujya ku ruhande rw’Abanyarwanda kuko muri Overs 19, rwari rumaze gukuraho ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizweho na Malawi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yashyizeho amanota 139, mu gihe Malawi yaje gusohora abakinnyi batandatu b’u Rwanda, ariko abasore b’u Rwanda begukana intsinzi kuri wickets enye [4].
U Rwanda ntirwahiriwe n’umukino wa Bahrain!
Uretse uyu mukino wabanjirije iyabaye ejo hashize, u Rwanda rwakurikijeho uwo rwakinnye na Bahrain wari uhanzwe amaso na benshi bitewe n’imibare yarimo. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ni yo yatsinze ‘Toss’, maze ihitamo gutangira ijugunya [bowling] udupira.
Ikipe y’igihugu ya Bahrain yasoje igice cya mbere ishyizeho amanota 211 muri Overs 20 mu gihe u Rwanda rwasohoye abakinnyi bane b’iyi kipe [4 wickets]. Ibi byasobanuraga ko mu gice cya Kabiri, u Rwanda rwasabwaga gushyiraho amanota 212 ngo rutsinde umukino ariko si ko byagenze.
Ikipe y’Igihugu yashyizeho amanota 99 yonyine, mu gihe Bahrain yasohoye abakinnyi bose b’u Rwanda. Ibi Bahrain yabikoze muri Overs 19 n’udupira tune twonyine.
Umukino warangiye Bahrain ibonye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 112. Byatumye iyi kipe y’igihugu ibona intsinzi ya yo ya gatanu muri iri rushanwa. Mu gihe u Rwanda rwatsindaga umukino wa rwo wa Kabiri, Malawi yo nta ntsinzi n’imwe irabona.
Imikino y’iri rushanwa, yakomeje uyu munsi. Malawi yakinnye n’u Rwanda Saa tatu n’iminota 15 z’amanywa mu gihe Saa saba n’iminota 15 z’amanywa, Bahrain yisobanura na Malawi.















