U Rwanda mu bihugu bya Afurika bitunze drones kabuhariwe z’intambara

U Rwanda mu bihugu bya Afurika bitunze drones kabuhariwe z’intambara

Raporo ya Observatoire des Conflits Futurs, yashyize u Rwanda mu bihugu birenga 20 bya Afurika bitunze drones (indege nto zitagira abapilote) kabuhariwe z’intambara.

– Advertisement –

Observatoire des Conflits Futurs ni gahunda y’Abafaransa igamije guha ingabo z’ibihugu bitandukanye ubusesenguzi bwigenga kandi burimo ubuzobere ku bijyanye n’imihindagurikire y’amakimbirane kugeza byibura mu mwaka wa 2040.

Ikorwa n’urugaga rugizwe n’Umuryango witwa Fondation pour la recherche stratégique ndetse n’Ikigo cy’Abafaransa Gishinzwe Imibanire Mpuzamahanga (IFRI).

Iriya raporo ifite umutwe ugira uti ‘Les menaces en Afrique subsaharienne à l’horizon 2040’ (Ibiteje inkeke Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mbere ya 2040), yibanda by’umwihariko ku gisa n’ipiganwa ibihugu byo hirya no hino ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, Türkiye, u Bufaransa, Iran, Israel, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde n’ibindi byinshi birimo mu rwego rwo kugira ijambo rikomeye muri Afurika.

Raporo ya Observatoire des Conflits Futurs igaragaza ko imwe mu turufu biriya bihugu bikomeje gukoresha ari imikoranire ya gisirikare, aho usanga ibyinshi muri byo bikomeje gushyira ingufu mu gukorana na Afurika ubucuruzi bw’intwaro, mu gihe ibindi bikomeje gukora iyo byabaga ngo bishinge muri Afurika ibirindiro by’ingabo zabyo ari na ko binashakira imirimo imitwe y’abacanshuro ibikomokamo.

Imitwe ivugwa cyane irimo uwa SADAT wo muri Türkiye ndetse n’imitwe y’Abarusiya nka Wagner na Africa Corps.

– Advertisement –

Mu gihe mu bice na bimwe bya Afurika bikomeje kwiyongeramo amakimbirane, ibihugu bya Afurika ku ruhande rwabyo bikomeje gushyira imbaraga mu kubaka igisirikare cyabyo, mu rwego rwo kwirinda.

Mu ntwaro bimaze igihe byibandaho, harimo za drones z’intambara muri iki gihe ziri mu buryo bugezweho bw’imirwanire ya gisirikare.

Raporo yerekana ko ibihugu nka Türkiye, u Bushinwa, Israel na Iran ari byo byihariye isoko rya drones z’intambara muri Afurika.

Iyi raporo kandi igaragaza ko byibura ibihugu 25 muri 55 bigize Afurika bitunze ziriya ndege nto zifashishwa ahanini mu kugaba ibitero ndetse no gukora ubutasi.

Ni ibihugu birimo u Rwanda ivuga ko kuva muri 2021 rutunze drones zo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 z’abanya-Türkiye, ndetse ngo bikekwa ko runatunze drones zo mu bwoko bwa IAI Heron z’abanya-Israel.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bitunze drones za Bayraktar harimo Bénin, Burkina Faso (inatunze Akinci na zo zo muri Türkiye), Djibouti, Ethiopia (yanaguze Akinci), Kenya, Libye, Mali, Maroc, Niger, Nigeria, Somalia na Togo.

Ibindi bihugu bihugu bifite izindi drones zikorerwa muri Türkiye ni Algérie ifite esheshatu zo mu bwoko bwa Aksungur n’imwe yo mu bwoko bwa ANKA-S.

Iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kandi ngo gitunze drones enye zo mu bwoko bwa WJ-700 Falcon cyo kimwe na za CH-4 na CH-3 zo mu Bushinwa, ikindi ikaba itunze drones zishobora kuba ari izo mu bwoko bwa Shahed zo muri Iran.

Angola yo itunze drones za Aksungur z’abanya-Türkiye, Tchad yo ikaba itunze iza ANKA-S n’imwe yo mu bwoko bwa Aksungur mu gihe Tunisie itunze eshatu zo mu bwoko bwa ANKA.

Ibihugu byahisemo kujya kugura drones mu Bushinwa usibye Algérie, hanarimo Bénin ifite izo mu bwoko bwa NORINCO Type PMR-50, Misiri, Libye na Maroc bafite izo mu bwoko bwa Wing Loong I na Wing Loong II, Ethiopie ifite Wing Loong na Maurtanie ifite za MALE BZK-005E Chang Ying na CASC Rainbow CH-4 UAV.

Hari kandi Nigeria itunze drones za Wing Loong II, CH-4B, CH-3B na CH-3A221 cyo kimwe na drone imwe ya Ziyan Blowfish, RDC itunze za CH-4B, Sénégal itunze drone imwe ya YFT-CZ33, Sudani itunze iza CH-3, CH-4 na DB-2.

Ibihugu bya Afurika na drones bitunze

One thought on “U Rwanda mu bihugu bya Afurika bitunze drones kabuhariwe z’intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *