M23 imyiteguro iyigeze Kure yo gufata Uvira-Kinshasa bihinduye isura

M23 imyiteguro iyigeze Kure yo gufata Uvira-Kinshasa bihinduye isura

Leta ya Congo yatangaje ko umutwe wa M23/AFC ukomeje kwisuganya ngo ufate umujyi wa
Uvira muri Kivu y’amajyepfo.

Ibyo biri mu itangazo ryasomewe kuri teviziyo ya leta, RTNC mu makuru yamenyeshejwe inama y’Abaminisitiri nk’uko ryasomwe na Patrick Muyaya, Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa.

Leta ya Congo ivuga ko hategerejwe imyanzuro izava mu biganiro biyihuza na AFC/M23, ndetse na byo ngo biri mu makuru abaturage bategereje kumva nk’uko byatangarijwe inama y’abaminisitiri.

Amakuru avuga ko umutwe wa AFC/M23 waba warasabye leta ya Congo kuyobora uburasirazuba bw’icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 8 kugira ngo harebwe ko leta ya Congo yazabaho igice cy’uburasirazuba gisa n’igifite ubuyobozi bwacyo ariko butanga raporo i Kinshasa.

Icyo cyufuzo cya AFC/M23 kugeza ubu leta ya Congo ntabwo igikozwa.

Ntacyo M23/AFC iratangaza kuri ibi byavuzwe n’ubutegetsi bwa Congo. Gusa radio Okapi yo muri Congo, ivuga ko kuva ku wa Kane habayeho imirwano hagati ya AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo mu duce twa Kasheke na Buzunga, muri Teritwari ya  Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *