Kardinal Ambongo ntiyumva neza iby’amasezerano y’amahoro u rwanda na RDC byasinyanye

Kardinal Ambongo ntiyumva neza iby’amasezerano y’amahoro u rwanda na RDC byasinyanye

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Cardinal Flidorin Ambongo,
yagaragaje ko nta cyizere afite cy’uko amasezerano y’amahoro RDC iheruka gusinyana n’urwanda azubahirizwa.

Caridinal Ambongo yabitangarije i Roma mu Butaliyani,ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru.

kuwa 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro,mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane ibihugu byombi
bimaze imyaka ibarirwa muri 30 bifitanye.

Ni amasezerano yagezweho bigizwemo uruhare na Leta Zunze ubumwe Za Amerika,ndetse Perezida Donald Trump yayise ay’amateka
yitezweho gushyira iherezo ku ntambara avuga ko u Rwanda na Congo
Byari bimazemo imyaka 30.

Cardinal Ambongo uri mu bafite ijambo rikomeye muri RDC, yise ariya
masezerano”ibisubizo by’ibinyoma”ku makimbirane amaze imyaka
mirongo mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu mushumba yavuze ko nta cyizera cy’uko uburyo bwakoreshejwe na Trump
buzatanga umusaruro hagati y’urwanda na RDC;dore ko ngo yabugerageje mu kunga Ukraine n’uburusiya ntibigire icyo bitanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *