Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Bishop Gafaranga, rushimangira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwari rwemeje ko uyu mugabo afungwa iminsi 30 y’agateganyo
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025, nyuma y’aho uyu mugabo yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 7 Nyakanga 2025 aburana ubujurire ku cyemezo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30.
Nubwo urubanza rwabereye mu muhezo, amakuru make yabashije kujya hanze ahamya ko Annette Murava umugore we yari yagiye ku rukiko yitwaje inyandiko igaragaza ko adafite agahinda gakabije.
Ni inyandiko yari yizeye ko yarokora umugabo we ushinjwa kumuhohotera cyane ko Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje izindi z’uko afite agahinda gakabije yatewe n’ihohoterwa akorerwa n’umugabo we.
Ibi byiyongeraho imbabazi yamuhaye byaremaga agatima buri wese ukunda Bishop Gafaranga, icyakora bihabanye n’ibyo abo bibwiraga Urukiko rwo rwanzuye ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Gafaranga ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Ku wa 23 Gicurasi 2025 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rwategetse ko Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bishop Gafaranga tariki ya 7 Gicurasi 2025, rumukekaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ubushinjacyaha bushinja Bishop Gafaranga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annette Murava.

