‘Jenerali’ Ndayishimiye yazindukiye kwa Trump

‘Jenerali’ Ndayishimiye yazindukiye kwa Trump

Perezida w’u Burundi, Général-Major Evariste Ndayishimiye, yazindutse iya rubika yerekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza, ni bwo Ndayishimiye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura yerekeza i Washington.

Mbere y’uko agenda, ibiro by’umuvugizi we byari byatangaje ko ari bugende “ku butumire bwa Perezida Donald Trump”.

Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, yari yatangaje ko ateganya kwerekeza i Washington mu rwego rwo kwitabira umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa.

b’u Rwanda na RDC bashyize umukono kuri ayo masezerano, gusa biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza ari bwo ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bazayemereza imbere ya Perezida Donald Trump

Ndayishimiye azitabira umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC, mu gihe u Rwanda rushinja igihugu cye kuba gikomeje kuyabangamira.

Yashinje kandi Ingabo z’u Burundi kuba zikomeje gufatanya na FDLR intambara, mu gihe amasezerano ya Washington ateganya ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *