Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Meddy nyuma y’igihe adataramira abakunzi be bo mu Rwanda, yongeye guca amarenga ko yaba agiye kugaruka.
Ibi yabitangaje ubwo umwe mu bamukurikira kuri Instagram yanditse ubutumwa ahatangirwa ibitekerezo ku ifoto yari yabasangije, amubwira ko bamushaka muri BK Arena.
Meddy nawe yaje guhita amusubiza agira ati “Vuba cyane!”
Ni ubutumwa bwashimishije benshi, dore ko hashize imyaka myinshi batamuca iryera.
Meddy n’umuhanzi ufite ibigwi byinshi utatinya no kuvuga ko ariwe muhanzi mu Rwanda no muri Africa ufite ibigwi byinshi kurusha abandi bitewe n’uduhigo yegiye yegukana mu bihe byatambutse.





