Rusizi Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko butazihanganira umuntu wese ugira uruhare mu gukwirakwiza umwanda.
Bwabitangaje kuri uyu wagatandatu tariki ya 29 Ugushyigo 2025, ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi, ku rwego rw’aka karere wakorewe mu murenge wa Kamembe, Umurenge w’umujyi wa Rusizi, wibanze ku bikorwa byo gukora isuku rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Bwana Sindayiheba Phanuel, yavuze ko uyu munsi hatangijwe urugamba rwo kurwanya umwanda ko utazabigiramo uruhare azabihanirwa.
Ati “Urugamba rwo kurwanya umwanda no kwimakaza isuku uyu munsi turarutangije, nta sashe nta, cupa rikwiye kuba riri ahantu aho ariho hose. Twese isuku tuyigire umuco kandi tuyiharanire.”
Yavuze ko umuntu nashyira umwanda hasi, ari we uzabibazwa. Ati “Aho bigeze abantu baratangira kubihanirwa.”
Uyu muganda wakozwe ku ntera y’ibilometero 2. Abadepite bari mu bifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa, hasiburwa inzira z’amazi, hongerwa n’idusanduku two gushyiramo imyanda.



